Captaine Thomas Sankara (2) :

Muri rusange, bimwe mu byarangaga imitegekere ye hari harimo kurwanya ruswa agashyigikira kandi ko afrika itaba ubutayu ahubwo agashishikariza abaturage be gutera ibiti, Kwiga n'ubuzima bwiza ni bimwe mu byo yahaga agaciro.

Mu mwaka w'1984, ubwo yuzuzaga umwaka umwe ari ku butegetsi, Thomas Sankara yahinduye izina ry'igihugu cye. Igihugu yacyise Burkina Faso, bisonurwa ngo ubutaka bw'abantu bahagaze neza cyangwa se batunganye. Iri zina rya "Burkina Faso" riri mu ndimi ebyiri zivugwa cyane mu gihugu cya Burkina Faso, arizo Mossi na Dyula.

Ibindi bintu Sankara yabashije guhindura n'ibendera ry'igihugu ndetse n'indirimbo y'igihugu.

Ku tariki 15, ukwakira 1987, Thomas Sankara yakuwe ku butegetsi arashwe (coup d'Etat) n'inshuti ye magara Blaise Compaoré.

Mbere yuko yicwa, Thomas Sankara yabwiye abantu ati: "while revolutionaries as individuals can be murdered, you cannot kill ideas." Bisobanuye ngo "abashaka impinduka nk'abantu bashobora kwicwa, ariko ntushobora kwica ibitekerezo byabo"Hashize imyaka myinshi Afurika ibuze imwe mu ntwari zayo ari we Thomas Isidore Noel Sankara wishwe mu 1987.

Sankara wari ufite ipeti rya Kapiteni yayoboye Burkina Faso guhera muri Kanama 1983 ageza 1987 ubwo yicwaga. Mu myaka 4 yayoboye yateje imbere igihugu cye ku buryo bugaragara.

Hari amwe mu magambo Sankara yagiye avuga yuje ubuhanga ndetse n'ubushishozi dore ko hari abakiyagenderaho kugeza ubu.

1. "Nubwo uharanira impinduramatwara yakwicwa, ntushobora kwica n'ibitekerezo bye."

2. "Imyenda ni iturufu ikomeye yo kongera kwigarurira Afurika, kandi niko gutuma buri umwe yisanga mu bucakara bw'ubukungu."

3. "Nshaka ko abantu bazanyibuka nk'umuntu wagize ubuzima bwagiriye abandi akamaro."

4. " Igihugu cyacu gitanga umusaruro uhagije kuri twe. Kubera ko tutagendera ku murongo dutegetswe gusabiriza inkunga y'ibiryo. Izi mfashanyo nizo zitubibabamo umuco yo gusabiriza."

5. "Ntago turwanya iterambere ariko turashaka iterambere ridahonyora uburenganzira bw'abandi."

6. "Ubusumbane bwakurwaho burundu hashyizweho indi sosiyete nshya aho abagabo n'abagore baba bafite uburenganzira bungana, bityo abagore batera imbere igihe hakuweho burundu uburyo bwo kubanyunyuza."

Source: Umuseke.com